Yabitangaje ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Anita Anand, avuga ko Canada isanzwe ishyigikiye igisubizo cy’ibihugu bibiri Palesitina yigenga, ikora neza, ifite ubusugire kandi ituye iruhande rwa Israel mu mahoro n’umutekano.
Iri tangazo rije rikurikiye ayandi yashyizwe hanze n’u Bufaransa ndetse n’u Bwongereza.
Ubufaransa bwavuze ko buzafata icyemezo nk’icyo muri Nzeri, naho u Bwongereza nabwo buvuga ko buzabikora Israel niramuka itumvikanye ku kugarura amahoro muri Gaza.
Carney yavuze ko Perezida wa Palesitina Mahmoud Abbas yamwemereye ko amatora yari yaratinze azaba mu 2026, kandi ko Hamas itazagira uruhare muri ayo matora.
Carney ati: "Canada izahora ishyigikiye uburenganzira bwa Israel bwo kubaho nk’igihugu kigenga mu Burasirazuba bwo hagati. Kugira amahoro arambye bisaba ko haba n’igihugu cya Palesitina gifite umutekano, gifite ubushobozi kandi cyemera ko Israel ifite uburenganzira ntavogerwa bwo kubaho."
Israel yahise yamagana icyo cyemezo nk'uko yabigenje no ku Bufaransa n'Ubwongereza, iki gikorwa ikivuga nk’igihembo kuri Hamas.
Ambasade ya Israel muri Canada yavuze ko "Israel itazemera igitutu cy’amahanga gishyigikira abashaka kuyisenya".
Canada yafashe iki kemezo yari mu bihugu bitanu byafatiye ibihano abaminisitiri babiri kandi b'ingenzi mu butegetsi bwa Benjamin Netanyahu.
Canada itangaje ibi nyuma y'u Bufaransa ndetse n'Ubwongereza
Kugeza ubu ku mugaragaro nta kintu Leta Zunze Ubumwe za Amerika iratangaza
