Izi mpaka zijya gutangira, zatejwe n'uko indirimbo byavugwaga ko yagombaga kujya hanze tariki 2 Kanama 2024, ariko igihe kiza kugera ntiyajya hanze ariho havuye impaka ko ubuyobozi bwa 1:55 AM bwanze ko indirimbo ijya hanze bitewe n'uko umukozi wabo (Element) yayigiyemo mu buryo batazi.
Mu busanzwe iyi ndirimbo yanditswe na Element yandikiwe umuhanzi wo muri 1:55 AM ndetse bivugwa ko ari Bruce Melodie, gusa baza gusanga nta mwanya wo kuyikora, niko guhita ayihera Kevin Kade ngo ayiririmbe.
Uku kudasohokwa kwayo bikaba byarahabwaga impamvu ebyiri.
Ku ruhande rumwe byavugwaga ko Element yishyuwe amafaranga menshi kugira ngo akore iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ariko idakorewe muri 1:55 AM, birangira Element yishyuwe andi mafaranga ngo aririmbemo inyikirizo, Element nawe ayibiiramo gutyo ariko 1:55 AM ntiyabimenya.
Nyuma nibwo Kevin Kade na The Ben berekeje muri Tanzania gufata amashusho, gusa Element we avuga ko agiye muri Kenya mu biruhuko ariko nyuma amaze kugerayo ahita yerekeza muri Tanzania abasangayo ngo bafate amashusho yayo.
Byavugwaga ko ubuyobozi bwa 1:55 AM butigeze bwishimira kuba Element yaragiye gukora indirimbo hanze atigeze abibamebyesha, ku rundi ruhande ariko bikavugwa ko Element banze ko indirimbo isohoka bitewe n'uko yayikoranye na The Ben bivugwa ko adacana uwaka na Coach Gael.
Ese amasezerano ya Element muri 1:55 AM amwemerera gukora ikindi gihangano ku ruhande?
Uretse kuba Element yarasinye amasezerano muri 1:55 AM nka Producer gusa ibyo kuba umuhanzi bitarimo, amasezerano agaragaza ko Element afite uburenganzira bwo gukora mu kindi gihangano kitakorewe muri 1:55 AM.
Niba ujya ukunda kumva indirimbo zatunganyijwe na Element, kenshi uzumvamo ko nawe aririmbamo mu nyikirizo, bivuze ko atari ubwa mbere yaba aririmbye mu ndirimbo z'abandi bahanzi.
Mu masezerano ya Element harimo ko agomba gukora amasaha agera kuri 40 mu cyumweru, agakora indirimbo 7 mu kwezi, bivuze ko mu gihe aya masaha yayarangije yemerewe kujya mu zindi gahunda ze zirimo no kuba yakora ikindi gihangano ku ruhande bitabaye ngombwa ko agikorera muri 1:55 AM, keraka mu gihe atabashije kuzuza aya masaha bavuganye.
Bivugwa ko kandi Element agomba kujya ahabwa 40% y'ibyinjiye, ndetse mu gihe akeneye amafaranga runaka akabivuga mbere y'iminsi itatu.
Element aherutse kwandika ku rukuta rwe rwa X, avuga ko The Ben ari umuvandimwe we kandi w'umunyabigwi yahoze yifuza ko bazakorana kuva kera.
Avuga ko nta muntu n'umwe agomba ikintu (afitiye ideni) bityo ko indirimbo igomba kujya hanze vuba cyane.