Ni amakuru yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, icyakora nta gihamya gifatika aya makuru yari afite.
Mu gihe abantu benshi bari bakomeje kwibaza niba ari ukuri, umuhanzikazi Bwiza yaciye amarenga ko ari ibihuha ndetse agaragaza ko na we ari ibintu yifuza cyane.
Aganira na 3D TV Rwanda, Bwiza yagize ati "Imana izabimpe se!"
Aya ni amagambo agaragaza ko ibyavuzwe bishobora kuba ari ibinyoma, ariko ku rundi ruhande bigafatwa nko kwimana amakuru.
Bwiza ni umwe mu bahanzi Nyarwanda kuva yakwinjira mu muziki utarumvikana mu nkuru z'uko ari mu munyenga w'urukundo, ndetse na we ntarigera yerekana umusore bakundana.
Mu bihe bitandukanye ubwo yabazwaga niba afite umukunzi, yabicaga ku ruhande akavuga ko igihe cya nyacyo nikigera abafana be azabereka umusore yihebeye.
Bwiza yagaragaje ko anyotewe no gufatirwa irembo

