Burna Boy yiyunze kuri Davido na Wizkid bahabwa ikuzo mu migi yo muri USA

Burna Boy yiyunze kuri Davido na Wizkid bahabwa ikuzo mu migi yo muri USA

 Feb 29, 2024 - 15:23

Umugi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika watangaje ko ushyizeho umunsi uzajya uharirwa umuhanzi Burna Boy kubera ibikorwa by'indashyikirwa yahakoze.

Ubuyobozi bw'umugi wa Boston muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bwatangaje ko tariki ya 02 Werurwe buri mwaka, ari umunsi uzajya uharirwa umuhanzi Burna Boy mu byo bise "Burna Day".

Ni umunsi bashyizeho mu buryo bwo kuzirikana ibikorwa by'indashyikirwa uyu muhanzi wo muri Nigeria wegukanye Grammy Awards yahakoreye birimo ibitaramo ndetse n'ubuvugizi, nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n'ubuyobozi bw'uyu mugi.

Burna Boy yahawe umunsi wihariye i Boston muri Amerika

Burna Boy ahawe uyu munsi wihariye, nyuma y'uko guhera mu 2018, yagiye ahakorera ibitaramo bigakubita bikuzura. Ibi bikaba biri no mu bikubiye mu ibaruwa y'uyu mugi, aho barase ibigwi n'ubutwari bw'uyu muhanzi.

Hagati aho, tariki ya 07 Nyakanga 2023, nibwo Meya wa Houston Sylvester Turner nawe yatangaje ko iyo tariki ihariwe umuhanzi Davido bitewe n'ibikorwa nawe ahakorera birimo ibitaramo by'imbaturamugabo.

Davido nawe afite imigi ibiri muri USA irata ikuzo rye

Ntabwo ari mu mugi wa Houston gusa Davido yahawe ikuzo aho muri Amerika, kuko no mu mugi wa Atlanta, bamuhaye tariki ya 18 Ugushyingo nk'umunsi we, nyuma yo kuhatangiriza iserukiramuco ngarukamwaka yise A.W.A.Y Festival.

Ni mu gihe Davido na Burna Boy, babanjirijwe na Wizkid guhabwa umunsi wihariye aho muri Amerika, dore ko we yawuhawe mu 2018, muri Leta ya Minesotta aho tariki ya 06 Ukwakira aba ari Wizkid Day.

Wizkid yabanjirije Burna Boy na Davido guhabwa umunsi wihariye muri Amerika