Umunya-Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu wamamaye mu muziki nka Burna Boy akaza no kwegukana ibihembo bikomeye birimo na Grammy Awards, yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma y'uko asuye ibitaro agahita yishyura amafaranga buri murwayi wese yari kwishyura.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024 ubwo umuririmbyi wa "Last Last" yinjiraga mu bitaro bya Kaminuza yigisha ubuvuzi ya "University Port Harcourt Teaching Hospital (UPTH)" iherereye muri Nigeria.
Mu mashusho akomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu muhanzi ari gusohoka muri ibi bitaro ashagawe n'abarwanyi hamwe n'abaganga bamwishimiye cyane, nyuma gukora icyo gikorwa cy'urukundo.
Ibinyamakuru byo muri Nigeria biratangaza ko nubwo uyu muhanzi yishyuriye abarwanyi bose fagitire y'ibitaro, ariko ntibagaragaza umubare w'amafaranga yishyuye, ndetse n'umubare w'abarwayi bari muri ibyo bitaro ubwo yahinjiraga.
Ibi binyamakuru bihamya ko Burna Boy atari agiye kurata amafaranga ye mu bitaro cyangwa se kwiyamamaza, ahubwo yahinjiye ashaka gukora igikorwa cy'urukundo, ibintu bikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi bamushimira kuri icyo gikorwa.

Burna Boy yishyuriye abarwayi ibitaro
