Burna Boy yasubije abakomeje kumwita umubeshyi

Burna Boy yasubije abakomeje kumwita umubeshyi

 Aug 11, 2024 - 09:12

Nyuma y'uko umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy, atangaje ko agiye gushyira hanze album ariko abantu bakayitegereza bagaheba bagatangira kumutera amabuye bamwita umubeshyi, Burna Boy yababwiye ko bakwiye kujya babanza gusobanukirwa neza icyo umuntu yavuze.

Tariki 29 Nyakanga 2024, nibwo Burna Boy yanyuze ku rukuta rwe rwa X, atangaza ko saa sita z'ijoro araza gushyira hanze album ye nshya, ntiyagira ikindi arenzaho.

Icyo gihe abantu baraye ijoro bategereje album baraheba umunsi wose urirenga itagiye hanze.

Abantu batangiye kumutera amabuye bamwita umubeshyi, ko nawe atangiye ya mico yateye yo gukina mu mitwe y'abantu, ibizwi nko gutwika.

Icyakora nyuma Burna Boy yaje guhumuriza abakunzi be abereka ko album ihari, ubwo yahitaga atangaza ko izaba yitwa 'No sign of Weakness', avuga ko hazaba hariho indirimbo yitwa 'Empty chairs'.

Nyuma y'ibyavuzwe byose bamutera amabuye, Burna Boy yongeye kunyura kuri X, abwira abantu ko ibi bintu bagomba kubikuramo isomo ryo kujya bita ku cyo umuntu yavuze, aho guhita bitekerereza ibyo atavuze.

Yavuze ko we yatangaje ko igihe album izagira hanze ari saa sita z'ijoro ariko ntiyigeze atangaza itariki z'izo saa sita.