Burna Boy na J Cole benyegeje amakuru avuga ko bageze kure indirimbo ebyiri

Burna Boy na J Cole benyegeje amakuru avuga ko bageze kure indirimbo ebyiri

 Feb 23, 2025 - 21:37

Umuraperi w’umunyabigwi ukomomoka muri Amerika, J Cole yatumiye umuhanzi wo muri Nigeria Afrobeat Burna Boy mu rugo rwe muri Carolina y'amajyaruguru aho afite sitidiyo yo mu rugo byongera gushimangira amakuru avuga ko bombi barimo gukorana indirimbo ebyiri.

Biravugwa ko bombi bakiri muri studio bakora izo ndirimbo zombi. Imwe muri zo izashyirwa kuri Album nshya ya Burna Boy igiye kuza, izitwa ‘No Sign Of Weakness' n’indirimbo ya kabiri izashyirwa ku mushinga mushya wa J Cole.

J Cole yemera ubushobozi bwa Burna Boy, nkuko yigeze kubivuga ko uyu muhanzi ari umwe mu bafite impano yigeze abona, kugeza aho amwita 2pac wavukiye muri Afrika.

Kubasha gukorana na J Cole ntabwo ari ibintu bito ukurikije umwanya afite muri muziki cyane ko yigeze kuvuga ko mu ndirimbo yundi muhanzi bisaba ko yishyurwa amadorari 2000 kuri buri jambo avuga muri icyo gitero.

Ntabwo aribwo bwa mbere bombi bakoranye indirimbo kuko mu 2023, Burna Boy yashyize J Cole mu ndirimbo ye Thanks, iri kuri album ye yise I Told Them, yasohotse ku ya 28 Kanama 2023.