Bruce Melodie yavuze impamvu nyamukuru ikipe ye yatsinzwe

Bruce Melodie yavuze impamvu nyamukuru ikipe ye yatsinzwe

 Jan 28, 2024 - 08:47

Gukinisha Abanyamerika, ziri mu mpamvu umuhanzi Bruce Melodie yatangaje zatumye ikipe ya UGB Basketball Club yashoyemo amafaranga, itsindwa na APR Basketball Club ikamutwara igikombe.

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie washoye amafaranga  mu kipe ya UGB Basketball Club, yasobanuye impamvu nyamukuru zatumye ikipe ye itsindwa na APP basketball Club ikamutwara igikombe.

Uyu ni umukino wabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2024 muri BK Arena, aho byari irushanwa rya Legacy Tournament yasize APR itsinze UGB amanota 89 kuri 58.

Ubwo umukino wari urangiye, Bruce Melodie yatangarije THE CHOICE LIVE ko impamvu batsinzwe, ari uko APR yakinishije Abanyamahanga benshi biganjemo Abanyamerika bakina muri NBA.

Kuri Bruce Melodie, yashimangiye ko kuba batsinzwe ntagitangaza kirimo, kuko ngo ahubwo bagerageje, kandi ko abakinnyi be bakoze ibishoboka. Ati " Twagerageje, kandi ahubwo, ba misike turarwana. 

" Nubwo dutsinzwe, mwibuke twakubise ikipe ya Kabiri mu Rwanda ya REB, bivuze ko  ubu ari twe ba Kabiri." Ibi uyu muhanzi yatangaje, umutoza w'ikipe ya UGB nawe yabihamije, atangaza ko ikipe ya APR yari ifite abanyamahanga benshi.

Icyakora, nubwo Bruce Melodie n'ikipe ye batsinzwe, yahamije ko bakuyemo amasomo arimo ko bamenye abo bari bo ndetse n'abo bakina abo bari bo. Yongeye ho ko bishotse na we yagura Umunyamerika, akajya abasha guhangana n'ikipe imutsinze. 

Kurikira ikiganiro cyose Bruce Melodie yagiranye na THE CHOICE LIVE nyuma yo gutsindwa