Agiye kugura impuzankano y'ishuri! Amarangamutima ya Bruce Melodie nyuma y'intsinzi y'ikipe yashoyemo

Agiye kugura impuzankano y'ishuri! Amarangamutima ya Bruce Melodie nyuma y'intsinzi y'ikipe yashoyemo

 Jan 27, 2024 - 08:54

Amarangamutima y'umuhanzi Bruce Melodie waraye yegukanye intsinzi ya Mbere n'ikipe ya UGB Basketball Club aheruka gushoramo akayabo, imbere y'ibyamamare bya muziki uyu muhanzi yari yatumiye.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya UGB Basketball Club yarimo ikina umukino na REG Basketball Club mu mikino ya Legacy Tournament, aho UGB yisasiye REG iyikubita amanota 72 kuri 52. Iyi ni intsinzi yanejeje umuhanzi Bruce Melodie uheruka gushora imari muri iyi kipe.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na THE CHOICE LIVE, yatangaje ko ubu ari bwo yinjiye muri basketball neza, kuko ngo mbere yari akiri umuhanzi. Yunzemo ko byatangiye abantu batabyumva, ariko ngo berekanye ko ibyo barimo babizi neza.

Kuri Bruce Melodie, yatangaje ko nubwo byavugwaga ko yashoye amafaranga mu mikino atazi, ariko ngo siko bimeze, kuko ngo n'uyu mukino yigeze kuwukinaho. Naho agaruka kubanyeshuri bo muri LDK bari bashyigikiye ikipe ye cyane, yavuze ko n'ubundi UGB yavukiye mu kigo cyabo, bityo ko n'ubundi ko bafanaga ikipe yabo.

Bruce Melodie n'ikipe ye ya UGB Basketball Club bwegukanye intsinzi ya Mbere 

Mu magambo ye ati " Ubutaha nange nzaba nicaye hariya abanyeshuri baba bicaye. Ikindi kandi, nange ngiye kudodesha impuzankano y'ishuri kugira ngo nzage nicarana nabo neza dufane."

Ni mu gihe yashimangiye ko kuba agiye kujya ahora mu masitade bitazatuma abafana batamugirira amashyushyu yo kumureba, kuko ngo n'ubundi kuri sitade baba bishyuye, rero ngo n'ijana murindi.

Uyu ni umukino warimo ibyamamare binyuranye birimo Rocky Kimomo, Chris Eazzy, Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse n'abandi, aho Bruce Melodie yahamije ko ari we wabatumiye kugira ngo baze kumushyigikira kuko ngo nawe ajya abashyigikira mu bikorwa byabo. 

Kurikira ikiganiro cyose Bruce Melodie yagiranye na THE CHOICE LIVE