Bruce Melodie yavuze icyo Saint Valentin ivuze ku muhanzi

Bruce Melodie yavuze icyo Saint Valentin ivuze ku muhanzi

 Feb 14, 2024 - 14:23

Umuhanzi Bruce Melodie yatangaje ko umunsi w'abakundana 'Saint Valentin' ufite aho uhurira n'umuhanzi, ndetse atangaza aho araba ari kuri uyu munsi.

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie mu muziki Nyarwanda, yagize icyo atangaza kuri uyu munsi w'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin,' aho avuga ko uyu munsi ufitanye isano n'umuhanzi cyane cyane ko nabo bagira abakunzi kandi bikagira abo biyumvamo bituma nabo bawizihiza.

Mu magambo ye ati "Mu rukundo ntabwo uba uri umuhanzi, ahubwo uba uri umubyeyi kandi ufite umukunzi." Bruce Melodie ashimangira uba ugomba kwihuza n'abagize umuryango,  ndetse n'umukunzi wawe, kugira ngo mukomeze kwishimirana.

Ati "Uyu munsi natekereje kuba ndi mu rugo hamwe,  n'umuryango, kandi ndi kumwe n'umuntu nakunze kuruta abandi."

Ibi uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro na RBA  ubwo yaragiye kwakira umukinnyi Roy Gregory uje mu ikipe ya UGB Basketball Club yashoyemo amafaranga.

Uyu mukinnyi akaba aje mu gihe mu minsi yashize UGB yakinaga na APR basketball Club mu marushanwa ya Legacy Tournament ariko igatsindwa, ibyo Bruce yavuze ko batsinzwe kubera ko nta munyamahanga yari afite.