Kuri uyu wa 14 Mutarama nibwo M23 yigambaga ko yambuye ingabo za Leta agace ka Ngungu kari muri Teritwari Masisi ndetse bakivugana n'abasirikare benshi, ariko kuri ubu FARDC nayo iravuga ibindi.
Urubuga TazamaRDC ruratangaza ko FARDC mu ijoro ryakeye yirukanye M23 ku gasozi ka Nditi kari muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ntabwo ari muri Nyiragongo gusa kuko TazamaRDC ivuga ko FARDC yirukanye M23 muri Nyanzale muri Teritwari ya Rutshuru.
Icyakora uru rubuga rukunda gutangaza inkuru zegamiye kuri Leta ku buryo bigoye kugenzura aya makuru rwatangaje yo kwigarura ibi bice cyane ko na M23 ntacyo ibivugaho.
Buri munsi buri ruhande ruvuga ko rwafashe agace, ariko bwacya abandi bakavuga ko bakisubije. Ibi biheruka kuba muri Masisi-Centre aho impande zombi bwacyaga zivuga ko zihagenzura.
