Bamwe ntibemeranya na Omah Lay wavuze ko amafaranga ari byose

Bamwe ntibemeranya na Omah Lay wavuze ko amafaranga ari byose

 May 15, 2025 - 16:36

Umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay yatangaje uko abona ibijyanye n'amafaranga ubwo yavugaga ku rugendo rwe rwo gukira agahinda gakabije, gusa igitekerezo cye cy'uko amafaranga ari byose ntabwo kirimo kuvugwaho rumwe.

Omah Lay waganiriye ku mugaragaro ibijyanye n'urugamba rwe rwo gukira agahinda gakabije kendaga guhitana ubuzima bwe, yavuze ko “amafaranga ari byose” aca amarenga ko ari yo yagize uruhare mu gukira kwe.

Abinyujije ku rubuga rwa X, yanditse ati:"Ubusobanuro bw'ubwenge, amafaranga ni byose." Icyakora bamwe ntibabyumva kimwe na we, aho hari abavuga ko hari byinshi amafaranga ataguha.

Ni mu gihe kandi uyu muhanzi aherutse gutangaza ko 'Clarity Of Mind' ari umutwe wa album ye ya kabiri iri hafi gusohoka, izakomoza ku rugendo rwe rwo gukira indwara y'agahinda gakabije.

Ni mu gihe kuri album ye ya mbere, 'Boy Alone', yasohotse ku ya 15 Nyakanga 2022, uyu muhanzi yari yagarutse ku ndwara y'agahinda gakabije yigeze kugira.

Si ibyo gusa kandi kuko ku ya 18 Nyakanga 2022, Omah Lay yasangije abakoresha urubuga rwa X ko ihungabana rye ryiyongereye nyuma yo kuryamana n'umuganga warimuvuraga.

Omah Lay yavuze ko we abona amafaranga ari byose

Omah Lay yagarutse ku ndwara y'agahinda gakabije yigeze gushaka no kumuhitana