Mu butumwa bwe, Diamond yari yagaragaje ko n’ubwo yubaha Baba Levo nk’inshuti ye, yamaze gutakaza icyerekezo kandi asigaye asobanura ibintu mu buryo butari bwo. Yamusabye gusobanura intego ye, kuko yumva ko ari gushaka kumuharabika.
Ni mu gihe ku ruhande rwa Mbosso we, Diamond yari yamubwiye ko afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye, ariko amugira inama yo kutemera gukoreshwa mu bikorwa bidafite umumaro, ashimangira ko afite abahamya b’ibyo avuga.
Nk'aho ibyo birahagije, Baba Levo we guceceka nk'uko yabisabwe byabaye ingorabahizi, kuko mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko atari gushobora guceceka kandi abona “ibyuya bya se” (Diamond Platnumz) biri muri iyo ndirimbo.
Yagize ati:“Nari kubiceceka gute kandi mbona harimo ibyuya bya data muri iyi ndirimbo nziza..! Nagerageje kubireka ngo niturize, ariko nyuma mpitamo kumwibutsa ko muri iyi ndirimbo yakunzwe harimo ibyuya bya data. None se ibyo nibyo kosa...!?”
Aya magambo yongeye gukurura impaka n’ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko hagati ya Diamond, Mbosso na Baba Levo hashobora kuba harimo umwuka mubi ukomeye ushobora no kugira ingaruka ku mubano wabo utaretse n'umuziki.
Diamond Platnumz yari yasabye Baba Levo kujya yitondera ibyo avuga
Baba Levo kwihanga byongeye kumunanira
