Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube ya 'Narababwiye TV', aho yasobanuye ko icyo gihe yafashe icyemezo cyo gutaruka umwaka kubera ko yumvaga afite ubushobozi n’ubumenyi bihagije byatuma akomeza amasomo atarinze gutinda mu ishuri.
B Threy yavuze ko kuva akiri umunyeshuri yari umuntu udakunda guta umwanya, ndetse ko yari yifitiye icyizere gikomeye mu rurimi no mu bumenyi yari afite icyo gihe.
Yagize ati: “Numvaga nshobora kwihagararaho ku rurimi rwanjye no ku bumenyi bwanjye, kandi nangaga no guta umwanya. Nagiye kurangiza uwa Gatatu nshyushye cyane, gusa naje gusubira inyuma nkora ikizamini cya leta.”
Gusa ngo uko kwihutira kuzamuka mu mashuri ntikwamuhiriye nk’uko yabitekerezaga, kuko ageze mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye asubizwa inyuma igitaraganya kugira ngo abanze akore ikizamini cyo mu mwaka wa Gatatu yari yarasimbutse.
Nubwo byamugendekeye gutyo, B Threy kuri ubu ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko, cyane cyane abakunda injyana ya KinyaTrap iri gukura umunsi ku wundi mu muziki nyarwanda.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
