Amerika na EU bacanye umuriro kuri M23

Amerika na EU bacanye umuriro kuri M23

 Jan 7, 2025 - 17:54

Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) bakomeje gushyira igitutu gikomeye kuri M23 kugira ngo irekure umugi wa Masisi-Centre imaze kubohoza.

Leta ya Amerika yafatanyije n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) bamagana M23 yafashe umugi wa Masisi-Centre mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa mu Cyumweru cyashize. 

EU yasabye M23 kurekura mu buryo bwihuse Masisi-Centre n'ibindi bice bihakikije, ndetse isaba Leta y'u Rwanda gukura abasirikare bayo muri Congo nubwo u Rwanda rudahwema kuvuga ko nta basirikare rugira yo.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Amerika yasohoye itangazo ivuga ko gufatwa kwa Masisi-Centre bibangamiye umuhate wo kugera ku mahoro arambye bityo bakwiye kurekura uriya mugi. 

Amerika na EU bivuga ko bishyigikiye gahunda ya Luanda yo kumvikaniaha M23 na Leta ya Congo, ku buhuza bwa Perezida w'Angola João Lourenço.

EU yanashishikarije RDC kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.