Amashirakinyoma ku mwana wa Aziz Ki byavugwaga ko yapfuye

Amashirakinyoma ku mwana wa Aziz Ki byavugwaga ko yapfuye

 Jan 3, 2026 - 10:30

Hari hashize amasaha atari make amakuru akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umukinnyi wa Wydad Athletic Club ndetse akaba n’umugabo wa Hamisa Mobetto, Stephane Aziz Ki, yapfushije umwana we w’umuhungu, icyakora ngo habayeho kwitiranya amakuru.

Ni nyuma y’uko hari ubutumwa bw’akababaro bwari bwatanzwe n'ikipe ya Wydad, gusa abahagarariye Aziz Ki bahise basohora itangazo basobanura ukuri kw’ibyabaye, bahakana ayo makuru yavugaga ko ari umwana we wapfuye.

Mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara, ubuyobozi bwa Aziz Ki bwatangaje ko umwana witabye Imana atari uwe, ahubwo yari umwana wa mushiki wa Aziz Ki, wapfiriye mu gihugu cya Burkina Faso, aho bivugwa ko yapfiriye mu murima.

Itangazo riragira riti:“Twakiriye ubutumwa bwinshi bw’akababaro bukurikira amakuru yatangajwe n’ikipe y’umupira w’amaguru yerekeye urupfu rw’umwana watekerezwaga ko ari uwa Aziz Ki. 

Turashaka gusobanura ko umwana witabye Imana atari uwa Aziz Ki.”

Bakomeje bashimira byimazeyo abafana, amakipe n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku rukundo n’amasengesho byagaragajwe muri ibi bihe bikomeye, bavuga ko inkunga n’ihumure byabo byishimiwe kandi byahawe agaciro gakomeye.

Itangazo risoza risabira nyakwigendera kuruhukira mu mahoro, ndetse risaba Imana guha umuryango imbaraga n’ihumure muri ibi bihe by’agahinda.