Amakipe ya Premier League yatakaje arenga miliyari £4.9 mu myaka 30 ishize

Amakipe ya Premier League yatakaje arenga miliyari £4.9 mu myaka 30 ishize

 Jan 23, 2026 - 14:31

Kuva Premier League yatangira mu 1992, amakipe ayigize amaze gutakaza amafaranga arenga £4.9 miliyari, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri iki cyumweru n’inzobere mu by’imari ya ruhago muri Kaminuza ya Liverpool.

Aya makuru aje akurikira ibihe bikomeye amakipe akomeye yo mu Bwongereza ari kunyuramo, birimo gutsindwa gutunguranye kwa Manchester City imbere ya Bodo/Glimt, ikipe ifite agaciro ka miliyoni £54 gusa.

Nyuma y’uyu mukino, bamwe mu bakinnyi ba Manchester City batangaje ko bazishyura amatike y’abafana bari bagiye kubashyigikira, buri tike yari ibihumbi £25, ibintu byateje impaka bitewe n’uko ayo mafaranga ari make ugereranyije n’imishahara y’abakinnyi.

Nk’uko imibare ibigaragaza, amakipe 10 gusa niyo agize 90% by’igihombo cyose cya Premier League. Chelsea niyo iyoboye urutonde rw’amakipe yatakaje cyane, ifite igihombo cya miliyari £1.2, cyane cyane mu bihe bya Roman Abramovich.

Manchester City iza ku mwanya wa kane n’igihombo cya miliyoni £600, nubwo hari impaka zikomeje ku byerekeye ukuri kw’imibare itangazwa mu bitabo by’imari byayo mu gihe hakiri iperereza ku byaha 115 ishinjwa.

Andi makipe nka Everton, Aston Villa, na Fulham na yo ari mu yatakaje cyane, nubwo atigeze agira intsinzi ikomeye ihoraho mu mikino yagiye agira.

Nubwo Premier League yiyongereyeho amafaranga ku rwego rwo hejuru aho amafaranga yinjira yiyongereyeho hafi 3000% kuva mu 1992, ibindi byiyongereye cyane kurushaho ni imishahara yazamutseho 4100%, naho amafaranga atangwa ku isoko ry’abakinnyi azamukaho 4500%.

Ku rundi ruhande, Arsenal igaragara nk’urugero rw’ikipe yagumanye politiki y’imicungire irambye. Nubwo itaratwara igikombe cya shampiyona mu myaka 22 ishize, Arsenal yegukanye ibikombe byinshi birimo Premier League 3, FA Cup 9, ndetse ikanagira inyungu ya miliyoni £132.4, ikaba iri mu makipe make yagumye mu murongo mwiza w’imari.

Raporo igaragaza ko nubwo Premier League ikomeje kuba shampiyona ikize kurusha izindi ku isi, uburyo amakipe akoresha amafaranga bushobora gushyira ejo hazaza hayo mu kaga, cyane cyane mu gihe n’amategeko ya Profit and Sustainability Rules (PSR) yemera igihombo cya miliyoni £105 mu myaka itatu.

Gutsindwa kw’amakipe akize imbere y’amakipe mato, nk’uko byagenze mu mikino iheruka, bikomeje kugaragaza ko amafaranga menshi atariyo yonyine atanga intsinzi  kandi ko ruhago ikeneye imicungire irambye kurusha kwishingikiriza ku bukungu gusa.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien