Alyn Sano yahumurije abakunzi be, yari yakuye umutima 

Alyn Sano yahumurije abakunzi be, yari yakuye umutima 

 Jul 14, 2025 - 15:51

Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, Alyn Sano, yahumurije abakunzi be nyuma y'uko mu minsi ishize hari amagambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ye yasize benshi mu rujijo, bamwe batangira gukeka ko ashobora kuba agiye gusezera burundu mu muziki.

Mu butumwa bushya yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Alyn Sano yavuze ko amagambo aheruka kwandika atari agamije gutangaza ko agiye guhagarika umuziki, ahubwo ko yari mu bihe by’ihungabana no gucika intege, ariko ubu akaba yagaruye icyizere n’imbaraga.

Yagize ati:"Nari nacitse intege ariko ubu ndakomeye kurusha mbere. Imiziki yo nemerewe kuyikora!"

Alyn yagaragaje ko yashatse gufata umwanya wo kwisuzuma no gutekereza ku bintu bifite akamaro mu buzima bwe, ibintu byateye bamwe gukeka ko yashakaga kuvuga ko agiye guhagarika umuziki. Ubu ariko yashimangiye ko adafite gahunda n’imwe yo kuwureka.

Ibi bije bisubiza imitima y'abafana be mu gitereko, dore ko ari umwe mu bahanzi bafite ijwi ryiza n’ubuhanga mu muziki nyarwanda, ndetse akunzwe mu ndirimbo zitandukanye.

Abakunzi ba Alyn Sano bakomeje kumwifuriza gukomeza gutera imbere, ndetse bamwe bamugaragarije urukundo no kumuba inyuma binyuze mu butumwa bamwandikiye.

Alyn Sano yahumurije abakunzi be 

Alyn Sano yari yatumye abakunzi be batekereza ko ashobora kuba agiye kureka umuziki