Alyn Sano yahishuye uko imwe mu ndirimbo ze yari imutwaye ubuzima

Alyn Sano yahishuye uko imwe mu ndirimbo ze yari imutwaye ubuzima

 Jun 11, 2024 - 11:49

Umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano mu Rwanda, Alyn Sano, yahishuye ko yigeze gukora impanuka ikomeye ubwo yari mu nzira yerekeza mu gihugu cya Uganda, aho yari agiye gufatira amashusho y'indirimbo ye "Say Less".

Umuhanzikazi umwe mu bakunzwe hano mu Rwanda, Alyn Sano, yahishuye ko ubwo yari mu nzira yerekeza muri Uganda gufata amashusho y’indirimbo ye yise ‘Say Less’, yakoze impanuka y’imodoka Imana igakinga akaboko.

Indirimbo ‘Say Less’ ni indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Sat B wo mu Burundi ndetse na Fik Fameic wo muri Uganda, ikaba ari imwe mu zakunzwe kuva mu ntangiriro za 2022 ubwo yasohokaga.

Alyn Sano yahishuye ko yakoze impanuka ikomeye arimo gukora indirimbo ye "Say Less"

Alyn Sano avuga ko mu ikorwa ry’iyi ndirimbo yahuriyeko n’ingorane nyinshi dore ko yakoze impanuka ubwo yari mu modoka yerekeza muri Uganda, aho yari agiye guhura na Fik Fameica mu gikorwa cyo gufata amashusho yayo.

Aganira n’ibitangazamakuru yagize ati “Yari indirimbo isobanuye byinshi kuri njye. Nafashe urugendo njya muri Uganda mu modoka yari intwawe n’inshuti zanjye, gusa nyaje kuba ibivazo bikomeye cyane kuko imodoka yakoze impanuka tugeze mu nzira.”

Uyu muhanzikazi kandi yemeza ko iyo arebye amashusho y’iyi ndirimbo n’aho igeze aterwa ishema nayo.

Ati “Iyo ndebye amashusho y’iriya ndirimbo numva ntewe ishema n’aho igeze. Ibaze ko nayikoze ndi kurira kubera ibintu twari tumaze gucamo! Icyo gihe uwari uyoboye amashusho yaranyihanganishije, ku bw’amahirwe turayikora irarangira.”


Iyi ndirimbo “Say Less” imaze umwaka umwe n’igice isohotse, ubu ikaba imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 n’ibihumbi 400.