Icyamamare mu muziki wa Nigeria Asake, kuri uyu wa Mbere yatangaje indirimbo 13 zizaba zigize album ye nshya yise "Lungu Boy" izasohoka ku wa Gatanu tariki 10 Kanama 2024.
Ahmed Ololade wamenyekanye mu muziki nka Asake, iyi album izaba iriho abahanzi bakomeye nka Wizkid, Travis Scott, Stormzy, Central Cee, na Ludmilla
Iyi album kandi, izaba ibaye iya Gatatu, ije ikurikira iyo yise "Work of Art" yo mu 2023 yanahatanye mu bihembo bya Grammy Awards 2024 mu cyiciro cya Best Global music Album, ndetse n'indi album yise Mr.Money yasohotse mu 2022.
Asake w'imyaka 29 waje gutangira umuziki mu 20218, izi album zose akaba yarazikoreye mu nzu itunganya umuziki ya YBNL Nation y'umuraperi wo uri Nigeria Olamide.
Uyu muhanzi akaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Amapiano" ndetse na "Lonely at the Top" n'izindi zinyuranye, aho ari no mu bahanzi bake bo muri Nigeria bamaze kuzuza inzu y'imyidagaduro mu Bwongereza ya O2 Arena ifite amateka akomeye.


Asake agiye gushyira hanze album ya Gatatu
