Akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kwibagisha ngo ase n'umuserebanya

Akomeje kuvugisha benshi nyuma yo kwibagisha ngo ase n'umuserebanya

 Jan 27, 2025 - 17:37

Umusore ukomoka i Düsseldorf, mu Budage uzwi ku izina rya Inked Juliusz, akomeje gutangaza benshi nyuma yo kwibagisha kugira ngo agere ku nzozi ze zo gusa n'umuserebanya.

Ubusanzwe uyu musore w'imyaka 25, yari asanzwe afite ururimi yasatuyemo kabiri, isura idasanzwe ariko yahinduye akoresheje tattoo yashyize mu maso no ku minwa, mbere y'uko yongera kwibagisha mu minsi mike ishize.

Muri iyi ntambwe nshya, yabazwe kugira ngo yongerwe ku mutwe ibindi bintu biro amahwa y'ibyuma. Ni igikorwa cyabaye ku ya 17 Mutarama 2025, aho yatewe inshinge ku giciro cy'ama-pound 500, maze akavuga ko gusa n'umuserebanya ari inzozi ze zikomeye kandi ibishoboka byose bigomba gukorwa mu buryo bukwiye kugiran go ugere ku isura ase neza neza nk'umuserebanya.

N'ubwo ububabare bwo kubagwa ari bwinshi, yavuze ko yashoboye kubyihanganira no koroshya inzira yo gukira, n'ubwo avuga ko agikeneye igihe kinini kugira ngo agere ki isura yifuza, aho yizera ko azabigeraho mu myaka ibiri.

Icyakora, yasobanuye imbogamizi ziri mu rugendo rwe, harimo no kunengwa n'abantu bamunegura ku byemezo yafashe, ariko akaba afite icyizere ko sosiyete izumva kandi ikubaha amahitamo ye mu bihe biri imbere.