Bebe Cool yatangaje ko ububabare bw’umutima yagize bwatumye atekereza kuva muri Uganda ako kanya agatangira ubuzima bushya muri Amerika. Yavuze ko icyo gihe yari mu bitaro ibyumweru bitatu acecetse, ndetse ko n’ubwo Zuena yaje kumwitaho ariko atari azi ibyari birimo kumubaho.
Mu rwego rwo kwivura intimba, Bebe Cool yerekeje mu muziki maze yandika indirimbo yise ‘Agenze,’ yerekanaga ububabare bwe ndetse anasaba Zuena kumugarukira. Iyi ndirimbo yabaye ikimenyabose muri Uganda ndetse imufazha kwamamara kurushaho.
Bebe Cool yari akomeje kuri gahunda yo kuva muri Uganda, kuko yari yahisemo gukora igitaramo kinini muri Lugogo Rugby Grounds, cyari icyo gusezera ku bafana be mbere yo kwimukira muri Amerika.
Icyakora, nyuma y’iki gitaramo, bukeye bwaho Zuena yaje aje guherekeza abahanzi mpuzamahanga bari baje muri icyo gitaramo, mu gihe Babe Cool we yari agiteganya kugenda. Cool yasubiye mu rugo ategereje ko yishyurwa miliyoni 50 z’amashilingi yari yakoreye kugira ngo akore urugendo rwe.
Ariko ibintu byahindutse bitunguranye nyuma yo guhamagarwa na Zuena saa yine z’ijoro, amusaba ko yagaruka mu rugo gufata imyenda ye.
Nyuma yo kwitaba iyo terefone ryahinduye byose, maze bongera kwiyunga bubaka umuryango ukomeye bafite uyu munsi.
