Yavuze ko uruganda rw’umuziki ruyobowe n’amaboko mabi, ashimangira ko abahanzi, abatunganya umuzi n’abandi bahanga batsikamirwa n’abantu batari abanyamuziki.
Yagaragaje kandi ko abo bantu ari bo biganje mu biganiro, bakwirakwiza inkuru ziyobya uruganda. Yasobanuye ko iyi ari yo mpamvu impano zirengagizwa kandi ntizitezwe imbere.
Abinyujije kuri X, yanditse ati: “Abantu badafite ahantu bahuriye n’ubucuruzi bw’umuziki bari kuyobora ibiganiro bya muzika ubu barimo kugenzura no gusenya uruganda.
Abahanzi, abatunganya umuziki, n’abaterankunga nyabo barimo gutwikirwa n’abantu badakora, badasobanukiwe, kandi batubaha ubuhanzi.
Iyo abantu babi bayoboye ikiganiro, basunika inkuru zitari zo. Niyo mpamvu impano nyayo yirengagizwa, kandi ntizamurwe. Ndashimira buri wese urimo kubigiramo uruhare.”
