Abo kwa sebukwe wa Kanye West bavuze icyo bamutekerezaho

Abo kwa sebukwe wa Kanye West bavuze icyo bamutekerezaho

 Mar 31, 2024 - 14:36

Umuvandimwe w'umugore wa Kanye West yashyize akadomo ku makuru yose yavugwaga hagati y'umuryango wabo ndetse n'uyu muraperi.

Nyuma y'inkuru zari zimaze iminsi zica ibintu mu binyamakuru zivuga ku mubano umeze nabi hagati ya Kanye West n'umuryango w'iwabo w'umugore we, Bianca Censori, umuvandimwe w'umugore we, yabitanzeho umucyo mu itangazamakuru.

Mu byumweru bike bishize, nibwo ikinyamakuru Daily Mail, cyatangaje ko cyahawe amakuru n'umuntu wa hafi y'umuryango wa Bianca, wavuze ko sebukwe wa Kanye West, Leo Censori yagerageje inshuro nyinshi guhamagara uyu muhanzi ngo baganire ku mubano we n'umukobwa we, ariko ngo Kanye West yanga kwitaba uyu musaza.

Umuryango wo kwa Bianca Censori uremeza ko ubanye neza n'umukwe wabo

Iki kinyamakuru cyavugaga ko guhera mu Ugushyingo 2022, Kanye West yashakana na Bianca mu ibanga rikomeye atari yavugana na sebukwe, bityo uyu musaza akaba yifuza kubona umukwe we. Ikindi kandi, ibinyamakuru byakomeje kugaragaza ko umuryango w'umukobwa, udashimishwa n'uburyo uyu muraperi afata umukobwa wabo, dore ko yirirwa yamwambitse ubusa ku karubanda.

Nyamara rero, mu kiganiro Angelina Censori umuvandimwe wa Bianca Censori yagiranye na Herald Sun, yashimangiye ko umuryango wabo nta kibazo ufitanye na Kanye West nk'uko bivugwa mu itangazamakuru, ahubwo ko ibivugwa ari ibihuha, ndetse  atazi abakwirakwiza ayo makuru aho bayakura.y

Mu magambo ye ati " Twese dushyigikiye Kanye West. Dushyigikiye album ye nshya (Vultures 1), ikindi kandi, dushyigikiye ibikorwa bye byo kumurika imideli akora." Angelina yunzemo ko mama we aheruka guhurira na Bianca i Los Angeles, kandi ko byari ibihe byiza, cyane ko iby'imyambarire y'umuvandimwe batabivuzeho.

Kanye West n'umugore we Bianca Censori