Abanyarwanda bagiye kureba Ronaldinho Gaucho awuconga i Kigali

Abanyarwanda bagiye kureba Ronaldinho Gaucho awuconga i Kigali

 Dec 1, 2023 - 08:06

Rurangiranwa muri ruhago y'Isi Ronaldinho Gaucho ategerejwe i Kigali mu gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.

Uwahoze ari rutahizamu w'ikipe ya FC Barcelona akavuka muri Brazil iwabo wa ruhago, Ronaldino de Assis Moreira wamenyekanye ku mazina ya Ronaldinho Gaucho, ategerejwe i Kigali mu Rwanda mu 2024 aho azaba aje mu mikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.

Ibi bikaba byemeje n'uyu mukinnyi abicishije ku mbuga nkoranyambaga za Veterans Club World Championship (VCWC), aho byemejwe ko azaba ari mu bakinnyi 30 bazaba bari i Kigali muri iki gikombe cy'Isi cy'abawuconze cyizakinwa ku 01-10 Nzeri 2023.

Ronaldinho ategerejwe i Kigali 

Mu magambo ya Ronaldinho yagize ati " Nzaba ndi i Kigali mu gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho." Uyu musore akaba ari umwe mu bakinnyi 150 bazaba bari i Kigali, aho iri rushanwa rizabera kuri sitade Amahoro. 

Magingo aya, abakinnyi 30 bakaba ari bo bamaze kwemeza ko bazaza i Kigali, aho barimo: Ronaldinho, Maicon Douglas, Myamoto, Andrew Cole, Patrice Evra, Emmanuel Eboué, Momahed Mwameja, Juma Mossi, Jomo Sono and Hassan Karera, Laura Georges, Louis Saha, Amanda Dlamini.

Ronaldinho yemeje ko azaba ari i Kigali mu gikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho 

Barimo kandi: Bacary Sagna, Gaizka Mendieta, Miguela Pauleta, Robert Pirès, José Edmílson, Jay-Jay Okocha, Edgar Davids, Roger Milla, Kalusha Bwalya, Anthony Baffoe, Jimmy Gate, Sonny Anderson, Patrick Mboma, Maxwell Cabelino ndetse na Wael Gomaa.

Abategura iri rushanwa, bakaba batangaza ko iri rushanwa rizamara iminsi 10, mu gihe urutonde rwa nyuma rw'abazitabira bose ruzatangazwa muri Gashyantare 2024.