Abanyarwanda baba babyimbye! Prince Kiiiz yerekanye itandukaniro ry'abahanzi bo mu Rwanda no mu Burundi

Abanyarwanda baba babyimbye! Prince Kiiiz yerekanye itandukaniro ry'abahanzi bo mu Rwanda no mu Burundi

 May 9, 2024 - 08:26

Producer Prince Kiiiz, yerekanye umwihariko w'abahanzi bo mu Rwanda no mu Burundi, ashinga agati ku bwiyemezi buranga bamwe mu banyarwanda bumva ko ari bakuru mu muziki iyo bageze muri studio.

Umwe mu banyarwanda bagezweho mu gutunganya umuziki Prince Kiiiz, yagaragaje ko kimwe mu byo abahanzi bo mu Burundi barusha abanyarwanda, ari ugutekereza kure kandi byagutse, ariko agahita agaragaza ko nanone abanyarwanda barusha Abarundi isoko rigari, kandi bakaba bazi uko ibintu bya muzika bikorwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, yabajijwe kugira icyo avuga ku bahanzi b'Abarundi, agira ati " Abarundi ni abahanga kuturusha, cyane mu kwandika, kuko batekereza ibintu byagutse, ariko natwe tubarusha isoko rigari. Abarundi bafite impano ariko ntabwo barasobanukirwa uko babigenza kugira ngo bagere ku gasongero k'umuziki."

Producer Prince Kiiiz aravuga ko Abarundi bafite impano kurusha abanyarwanda 

Kiiiz yifashishije urugero rwa Double Jay na Kirikou Akili agaragaza ko bari mu bahanzi bo mu Burundi bakoranye kandi bagira ikinyabupfura cyane, kuko bumva ibyo ubabwiye kandi bakagerageza ku kubaza ibyo batumva neza, ikindi bakaba bafite umwete wo gukora.

Ati " Double Jay na Kirikou ni abantu bange cyane twarakoranye ariko bagira ikinyabupfura kandi barubaha ku kigero udashobora kumva ugereranyije n'abanyarwanda, kuko umunyarwanda uziko ari umuhanzi mukuru, iyo aje muri studio aza yabyimbye, nyamara usohotseho gato ntiyabasha no gukanda kuri mudasobwa ngo ahagarike aho yari ageze aririmba."

Ku bwa Kiiiz, yavuze ko icyo yigira ku Barundi, ari ukwicisha bugufi urwego rwose waba uriho kugira ngo mugenzi wawe akwibonemo kuko yemeza ko iyo hajemo ubusumbane bituma umuntu akubona nk'umuntu wiyemera.

Double Jay na Kirikou Akili bamwe mu bahanzi bagira ikinyabupfura ku bwa Kiiiz