Gusa ibi usanga iyo bigeze ku bagabo bihindura isura, kuko usanga abantu bahamya ko nta mugabo uba ukwiye kurira mu ruhame batitaye ku kimuriza yaba ibyishimo cyangwa agahinda.
Muri iyi nkuru tugiye kureba bamwe mu bahanzi b’abagabo bakunze kugaragara barira ku rubyiniro bitewe n’amarangamutima:
1. The Ben
The Ben ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo aheruka gukorera muri BK Arena yaraturitse ararira
Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare b’abagabo bakunze gufatwa n’amarangamutima iyo bari ku rubyiniro ndetse kwifata bikamunanira agaturika akarira.
Aya marangamutima ya The Ben yatangiye kwigaragaza cyane mu mpera za 2023, ubwo yataramiraga i Burundi kwihangana bikamunanira agaturika akariria bitewe n’ubwitabire bw’abantu.
Ibi kandi byongeye kwigaragaza mu gitaramo aherutse gukorera muri BK Arena tariki 01 Mutarama 2025, aho yari yasezeranyije abakunzi be ko ataza kurira, ariko mu kanya nk’ako guhumbya kwihangana bikamunanira agaturika akarira.
Ibi akenshi usanga abantu babimuterera amabuye bavuga ko ari ibintu bidakwiye, cyane ko mu muco Nyarwanda kubona umugabo urira mu ruhame babifata nk’amahano.
2. Eddy Kenzo
Eddy Kenzo agira inama abahanzi yo kujya barira kuko bivura
Umuhanzi Eddy Kenzo wo muri Uganda, nawe ni umwe mu bakunda kugira amarangamutima iyo bari ku rubyiniro bikarangira bisanze basutse amarira imbere y’abafana.
Eddy Kenzo avuga ko igihe cyose yumva amarangamutima amufashe, nta mpamvu yo kwihishira ngo yange kurira kugira ngo abantu batamureba nabi. Avuga ko agomba guhita abikora kuko bimufasha kumva atuje.
Eddy Kenzo agira inama abandi bahanzi y’uko bajya bareka kwigahagararaho bakanga kurira ngo batabaseka, ahubwo ko bakwiye kujya babikora kuko byajya bibafasha cyane.
3. Justin Beiber
Jistin Beiber nawe akunda gufatwa n'amarangamutima akarira imbere y'abafana
Justin Beiber nawe ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bakunda gufatwa n’amarangamutima bakariria ku rubyiniro.
Justin Beiber akunda kuririra ku rubyiniro akenshi iyo ari kuririmba indirimbo yitwa ‘Purpose’ ndetse n’igihe abonye uburyo abantu bamwakiriye.
4. Drake

Drake ni undi muhanzi ukunze gufatwa n’amarangamutima igihe bari ku rubyiniro, cyane iyo ari kuririmba indirimbo zigaruka ku buzima bugoranye yabayemo, inkuru ze z’urukundo ndetse n’izindi zirimo amagambo akora ku mutima nk’iyitwa Marvins Room, Look what you have done, Feel no ways n’izindi.
5. Ed Sheeran

Ed Sheeran uri mu bahanzi bazwiho kuririmba indirimbo zikora benshi ku mutima bitewe n’amagambo azamura amarangamutima azigize, uretse kuba aririmbira abafana bakarira, nawe inshuro nyinshi birangira asutse amarira.
Ed Sheeran akunze gufatwa n’amarangamutima iyo ari kuririmba indirimbo zigaruka ku buzima bwa bw’ukuri yabayemo, nk’iyo ari kuririmba iyitwa ‘Supermarket Flowers’ yanditse agaruka kuri Nyirakuru witabye Imana. Iyo ari kuririmba iyi ndirimbo akibuka uko babanye, bikarangira asutse amarira.
