Abafana ntibavuga rumwe kuri Professor Jay wasubiye muri politiki

Abafana ntibavuga rumwe kuri Professor Jay wasubiye muri politiki

 Nov 22, 2024 - 14:53

Nyuma y'umwaka urenga arembye bigatuma ibikorwa bye byose birimo umuziki na politiki bihagarara, umuraperi wo mu gihugu cya Tanzania Professor Jay yatangaje ko yagarutse muri politiki, gusa abafana be bamwe ntibabikozwa aho bavuga ko yaba yihuse mu gihe ataranakira neza .

Nyuma yuko umunyapolitiki akaba n’umuhanzi wa hip-hop muri Tanzania, Joseph Haule uzwi cyane nka ‘Professor Jay’ yongeye kugaruka muri politiki nyuma yo guceceka igihe kirekire kubera uburwayi, abafana bamwe basabye uyu muhanzi kuruhuka no kwita ku buzima bwe.

Binyuze mu butumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane Instagram, abafana bagaragaje ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’uyu munyapolitiki mu gihe benshi muri bo bifuza ko ava muri politiki.

Nubwo hari abatifuza ko yaguma muri politiki, hari abandi babyishimiye ndetse bamwifuriza amahirwe masa, banamutera ingabo mu bitugu bamubwira ko kugira ngo umuntu arye ari uko ahaguruka agakora yaba ari muzima cyangwa arwaye.

Tubibutse ko Porofeseri Jay wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Mikumi muri 2015-2020, ndetse akaba aherutse gutangaza ko yagarutse muri politiki nyuma yo kurwara igihe kirekire.

Uyu muraperi yari yamaze umwaka n’amezi atatu arwaye abantu bibaza icyo arwaye, gusa yaje guhishura indwara ye abinyujije mu ndirimbo ye “Iminsi 462” avuga ko muri icyo gihe cyose yari arwaye impyiko.

Usibye kuba umunyapolitiki ufite uruhare runini muri sosiyete, Porofeseri Jay yakunzwe no mu ndirimbo nka Zali la Mentali, Kamili Gado, Utanambia Nini, Kikoa ha Durura n’izindi.