Abafana ba Burna Boy basizoye nyuma y'amagambo ya Davido

Abafana ba Burna Boy basizoye nyuma y'amagambo ya Davido

 Jun 9, 2023 - 04:32

Umuhanzi Davido yibukije abakunzi b'umuziki ko we na Wizkid aribo babaye ibyamamare bakiri bato naho ngo abarimo Burna Boy na Rema ngo baje nyuma, ibintu byarakaje abafana ba Burna Boy.

Icyamamare mu njyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria David Adeleke amazina nyakuri ya Davido yatangaje ko we n'umuhanzi Wizkid aribo babaye ibyamamare bakiri bato muri kiriya gihugu ndetse ngo ibindi byamamare birimo: Burna Boy, Rema, Fireboy, Mayorkun na Asake ngo baje babareba.

Ibi Davido yabigarutseho mu butumwa bw'amashusho yacishije ku mbuga nkoranyambaga, yemeze ko aribo ba mbere babanje kuba ibyamamare. Ati " Wizkid nange nitwe bahanzi bato babaye ibyamamare mbere ya bose. Kandi ni byiza kubona ibindi byamamare bishya mu muziki."

" Abarimo: Burna Boy, Rema, Fireboy, Mayorkun n'abandi benshi, murabizi n'abasitari bashya bari kuza, yewe na Asake uri kuri alubumu yange. Ku bw'ibyo ndatekereza ko Afrobeat iri mu biganza byiza kandi ifite ahazaza heza."

Davido yemeza ko we na Wizkid aribo babaye abasirikare mbere naho Burna Boy ngo ni mushya

Icyakora rero ibi Davido yatangaje, abakunzi ba Burna Boy ntibabyishimiye ku mbuga nkoranyambaga ngo kuko batumva neza ukuntu yafata Burna Boy wegukanye Grammy Awards akamushyira mu cyiciro kimwe n'abariya bahanzi bakizamuka.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter bakomeje kwibaza uburyo Davido watangiye kumenyekana mu 2011 noneho Burna Boy akaza muri 2012, muri 2023 aribwo  yaba abaye umusitari ati "Aka ni agasuzuguro."

Muri rusange Davido akaba yaratangiye gukora umuziki mu 2009 ndetse mu 2012 nibwo yashoye alubumu ye ya mbere muri enye amaze gukora. Naho kuri Wizkid ku myaka ye 33 akaba yaratangiye gukora umuziki mu 2001 akaba afite alubumu eshanu.