Ibi yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamkuru, aho yabajijwe ku muntu afata nk’intwari ye ndetse n’uwo afata nk'umwanzi akunda, maze atangaza izina rya Diddy nta kuzuyaza.
Ibi bibaye mu gihe 50 Cent aherutse gushyira hanze icyegeranyo yise “Sean Combs: The Reckoning”, cyigaruka ku buzima bwa Diddy, uburyo yahuye n’ibibazo bitandukanye, ibyamubayeho mu rugendo rwe rwa muzika n’ubucuruzi, ndetse n’imanza zimwe zamugejeje mu maboko y’ubutabera.
Umubano mubi hagati ya 50 Cent na Diddy umaze imyaka myinshi. Bombi bagiye bashyamirana kenshi mu ruhame, bagaterana amagambo mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza urwango rutarangira hagati yabo.
Icyi cyegeranyo gishya gikomeje gukurura impaka, ndetse benshi bakomeje kwibaza niba uyu mujyo mushya wa 50 Cent udaharanira kongera kubangamira izina rya Diddy mu gihe uyu muherwe akomeje guhura n'ibibazo bitandukanye mu mategeko.
50 Cent yongeye gushotora P.Diddy

