Zuchu yemeje ko yakoze ubukwe na Diamond Platnumz

Zuchu yemeje ko yakoze ubukwe na Diamond Platnumz

 Jun 1, 2025 - 21:34

Nyuma y’igihe gito hatangiye gucicikana ibihuha by’uko umuhanzi Diamond Platnumz yaba yarushinze n’umukunzi we Zuchu, amashusho mashya yageze ku mbuga nkoranyambaga yakomeje gushimangira ayo makuru, aho Zuchu yumvikana yemeza ko yamaze kurushinga n’uyu muhanzi w’umunyabigwi.

Mu mashusho yashyizwe hanze, Zuchu yagize ati: “Mugabo wanjye, ubu twashyingiranwe.” Aya magambo yakurikiwe yasamiwe hejuru n'abakunzi babo, yongeye kwemeza benshi ko koko ubu ari umugore wemewe wa Diamond Platnumz.

Ibi bije nyuma y’uko na nyina wa Diamond, Mama Dangote, anyuze kuri Instagram yifurije umuhungu we Naseeb Abdul Juma (Diamond) n’umugore we Zuchu umugisha w’Imana. Mu butumwa bwe, yagize ati: “Imana ishimwe byagenze neza! Wakoze mwana wanjye Naseeb n’umugore wawe Zuchu.”

Nubwo aba bombi batigeze batangaza ku mugaragaro amakuru y’ubukwe bwabo, abantu babriri bakomeye mu buzima bwabo, barimo nyina wa Diamond na Zuchu ubwe, basa n’abahamije ko ubukwe bwabaye koko.

Icyakora, kugeza ubu nta tangazo ryihariye ry’ubukwe ryashyizwe ahagaragara n’aba bahanzi bombi, ndetse abakunzi babo baracyategereje ikimenyetso nyakuri cyangwa ubutumwa bwemewe bugaragaza uko ubukwe bwagenze n’aho bwabereye.

Zuchu yemeje ko yakoze ubukwe na Diamond Platnumz