Ku munsi w'ejo nibwo umuherwekazi Zari Hassan, yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko umugabo we Shakib Lutaaya uri kubarizwa muri Uganda yababajwe n'uko Diamond yagiye muri Africa y'Epfo aho Zari atuye, Shakib atabimenyeshejwe.
Ni nyuma y'uko ku munsi wo ku wa gatandatu w'icyumweru gishize Diamond yari yafashe rutemikirere yerekeza muri Africa y'Epfo agiye kwizihiza isabukuru y'amavuko y'umwana we Tiffah. Bituma Shakib avuga ko Diamond agifitanye umubano wihariye n'umugore we Zari.
Icyakora nubwo Shakib byamurakaje, Zari we yavuze ko atari azi ko Diamond azaza kuko byose yari yabivuganyeho n'ababana na Zari mu nzu, ariko nta kintu abiziho ari yo mpamvu atigeze abimenyesha Shakib.
Nyuma y'ibi byose, Zari yaje gukora mu bwoko Shakib amwibutsa ko akwiye kwitonda mu mubano wabo kuko n'ubundi nta kamaro kanini afite mu buzima bwe ugereranyije na Diamond.
Yavuze kuba Shakib yakwirakaza nta kintu we biri bumuhombye kuko n'ubundi ibintu byose atunze ari ibye ku giti cye.
Yagize ati "Nta n'umwe uzabyuka yumve ko bansohoye mu nzu yange kubera ibyo navuze. Brabus ntwara ni iyange, ntwara Maybach ndetse mfite na Range Rover. Byose ni ibyange."
Yakomeje avuga ko Diamond amwoherereza amafaranga nk'uko ahora abikorera abana babo, ari yo mpamvu yibaza uruhare Shakib afite mu mubano wabo ku buryo yumva ko yamwisobanuraho.
Kuri ubu Zari akaba yamaze no kumubwira ko atagomba kumusura muri Africa y'Epfo kuko ahuze cyane adashobora kumubonera umwanya.
