Nubwo aherutse gufungurwa, umuraperi Young Thug yongeye kujyanwa mu nkiko.
Kuri iyi nshuro ni yarezwe na sosiyete y’imyidagaduro yitwa AEG imushinja kuba yarakiriye miliyoni 16 z’amadolari binyuze mu masezerano y’uburenganzira guhera ku bihangano bye(copyright) mu 2021, nyamara AEG ari yo yàri ifite uburenganzira bwo kugenzura ubwo burenganzira mu masezerano bari bafitanye.
Nk’uko amakuru abitangaza, Thug yasinyanye amasezerano na AEG mu 2017, ahabwa inguzanyo ingana na miliyoni 5.25 z’amadolari.
Nka kimwe mu bigize amasezerano, yatanze uburenganzira bwa bimwe mu bihangano bye nk ‘ingwate ku nguzanyo. Ikindi kandi, AEG yahawe uburenganzira bwo gutegura ibitaramo Live bya Young Thug.
Icyakora, bivugwa ko Thug atubahirije amasezerano y’iyo nguzanyo ahubwo akagurisha uburenganzira ku bihangano bye arenga 400 mu 2021.
Ubu AEG irasaba kwishyurwa inguzanyo hamwe n’inyungu n’amafaranga yose yinjije binyuze mu kugurisha uburenganzira ku bihangano bye.
