Young Thug utaramara kabiri hanze ya gereza, abashinjacyaha bakomeje kumugera amajanja

Young Thug utaramara kabiri hanze ya gereza, abashinjacyaha bakomeje kumugera amajanja

 Apr 4, 2025 - 15:38

Umuraperi Young Thug uherutse kwemererwa gufungishwa ijisho ku byaha akurikiranyweho birimo gushinga agatsiko k'abagizi ba nabi, abacamanza bakomeje kumugera amajanja bifuza ko yasubizwa muri gereza, n'ubwo Imana ikomeje gukinga akaboko.

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Fulton, Georgia muri Amerika, Paige Reese Whitaker yanze icyifuzo cy’abashinjacyaha gisaba ko umuraperi Young Thug yasubizwa muri gereza ingwate yantanze ngo afungurwe igateshwa agaciro.

Inyandiko zigaragaza ko Whitaker wayoboye urubanza rw'uyu muraperi, yagize ati:"Nyuma yo gusuzuma ingingo n’ibisabwa by’ingwate y’uregwa yategetswe n’uru rukiko, urukiko rwanzuye kudatesha agaciro ingwate y'uregwa rushingiye ku byo ubushinjacyaha bwagaragaje."

Young Thug abacamanza bakomeje kumusabira gusubira muri gereza 

Ibyo byabaye nyuma y'uko abashinjacyaha bo muri Fulton bari batanze ikirego bavuga ko Young Thug yagize uruhare mu bikorwa bibangamira umutekano w’abatangabuhamya bityo akaba adakwiye igihano cyo gufungishwa ijisho, ari na yo mpamvu agomba kwamburwa ubwo burenganzira.

Ni mu gihe kandi uyu muraperi na we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yari yateye utwatsi ibyo ashinjwa.

Yagize ati:"Ndi muntu mwiza nta muntu nigeze ntera ubwoba. Sinanashyigikira umuntu watera undi ubwoba, cyangwa akabigiramo uruhare. Ibyange ni amahoro n'urukundo."

Young Thug na we yateye utwatsi abashinjacyaha bavuga ko akomeje gutera ubwoba abatangabuhamya