Yolo The Queen arirahira ishema ryo kuba Umunyarwanda

Yolo The Queen arirahira ishema ryo kuba Umunyarwanda

 Jun 18, 2025 - 14:29

Kirenga Phiona wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Yolo The Queen, yatangaje ko ari ishema rikomeye kuba Umunyarwanda, ashimangira ko iyo ugeze mu bihugu byo hanze abantu bagufata neza iyo bamenye inkomoko yawe.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ye, Yolo The Queen yavuze ko aho yagiye hose ku isi yakiranywe urugwiro n’abantu bamumenyeho ko aturuka mu Rwanda. Yagaragaje ko kuba Umunyarwanda bigufasha kugaragarizwa urukundo, ubwubahane ndetse no guhabwa serivisi nziza mu mahanga.

Yagize ati:“Aho nagiye hose, iyo abantu bumvishe ko nturuka mu Rwanda, bavuga ko bazi abantu banjye, bakamfata neza. Nta muntu ushobora kukubuza amahoro… Nta kiza nko kuba Umunyarwanda.”

Uyu mukobwa ukunze gusangiza abamukurikira ubuzima bwe bwa buri munsi ndetse n’ingendo agenda akora, yakomeje ashimangira ko kuba Umunyarwanda ari umugisha ukomeye, anasaba abandi gusigasira isura y’igihugu igihe cyose bahagarariye u Rwanda aho baba bari hose.

Yolo The Queen yagaragaje ishema ryo kuba Umunyarwanda

Yolo The Queen yasabye abandi kujya badigasira isura y'u Rwanda igihe bagiye hanze