Abaganga bo mu Buhinde batunguwe cyane nyuma yo gusanga imfunguzo, imisumari, ndetse n’icyuma mu nda y’umusore w’imyaka 20.
Ibi byamenyekanye nyuma yuko nyina w’uyu musore utavuzwe izina, amenye ko imfunguzo z’aho abika imyenda ye zabuze maze abaza umuhungu we amubwira ko yazimize, gusa uyu mubyeyi abifata nk’urwenya.
Nyamara yaje kubona ko atamubeshyaga nyuma yo kumujyana mu bitaro I Motihari, muri Bihar, maze banyijeje muri scanner basanga koko yamize izo funguzo hamwe n’ibindi bintu bitaribwa.
Mu kanya gato, umuganga ubaga Dr. Kumar hamwe n’itsinda rye bakuye imisumari, ifunguzo n’icyuma mu nda y’uwo murwayi, icyakora ngo n’ubwo kumubaga byabagoye, umurwayi arimo gukira.
Icyateye uyu musore kumira ibyo byuma nticyamenyekanye , gusa ngo ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.