Polisi yo mu gihugu cy’Ubudage iri gukora iperereza ku gitero cyagabwe ku mukinnyi wa w’ikipe ya Nurnberg, Niklas Wilson Sommer, nyuma yo gukubitwa izakabwana azira kwambara Jersey y’ikipe ya Buyern Munich.
Sommer winjiye mu ikipe ya Nurnberg avuye mu ikipe ya Waldhof Mannheim mu 2023, bivugwa ko yagabweho igitero n’abafana ba Nurnberg akinira.
Icyakora, binyuze mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwabo, club ya Nurnberg yamaganye icyo gitero, ivuga ko ibyabaye bidahuye rwose n’indangagaciro z’ikipe mu gihe iperereza rya Polisi rikomeje.
Abafana b’ikipe ya Nurnberg bagaragaje uburakari bafitiye uyu mukinnyi, kugeza aho mu mukino wahuje iyi kipe yabo na Magdeburg kuri uyu wa Gatandatu baje bafite ibyapa byamagana icyemezo uyu mukinnyi yafashe cyo kwambara Jersey ya Bayern Munich bafata nk’umukeba w’ibihe byose.