Icyamamare mu muziki wa Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, akomeje kujya mu mazi abira, nyuma y'uko Tiwa Savage amushinje kugambirira kumugirira nabi bikarangira amujyanye no kuri Polisi, undi mugore babyaranye, nawe yarangije kumuha gasopo.
Sophia Momodu ufitanye umwana na Davido bise Imade, yanditse inyandiko ndende ayishyikiriza abanyamategeko be, avuga ko uyu muhanzi ari mu bikorwa byifashishije ikoranabuhanga akamutera ubwoba.

Sophia Momodu yahaye Davido amasaha 48 yo kuba yahagaritse ibyo kumutera ubwoba cyangwa bakajya mu rukiko
Uyu mubyeyi, aravuga ko Davido, akoresha ubutumwa bugufi bwo kuri telefone ndetse na email amutera ubwoba. Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko ngo Davido ari no gukwirakwiza amagambo mabi ndetse n'amakuru y'ibinyoma kuri uyu babyaranye.
Mu baruwa ya Sophia kandi, avuga ko afite ibimenyetso simusiga by'uko Davido ari kumwibasira amwoherereza ubwo butumwa ku buryo nibiba ngombwa bazajya mu rukiko, naramuka arengeje amasaha 48 atarabihagarika.
THE CHOICE LIVE iributsa ko icyatumye Tiwa Savage ajyana kuri Polisi inshuti ye magara Davido, ari uko yari asigaye ari inshuti y'akadasohoka ya Sophia Momodu ibyo avuga ko bitashimishaga Davido, bituma atangira kumwoherereza abantu bo kumutera ubwoba ngo abihagarike.
