Yabonye uruhushya rwo gutwara imodoka nyuma yo kurukorera inshuro 960

Yabonye uruhushya rwo gutwara imodoka nyuma yo kurukorera inshuro 960

 Mar 19, 2025 - 08:36

Benshi n’ubu barakifashe ku munwa kubera inkuru ya Cha Sa-Soon, Umugore wo muri Koreya y’Epfo, wabaye ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga kubera ubutwari budasanzwe no kwihangana kugeza ubwo abona uruhushya rwo gutwara imodoka akoze inshuro 960.

Urugendo rwe rwatangiye muri Mata 2005 ubwo yakoraga ikizamini cyanditse bwa mbere agatsindwa. Icyakora ntiyacitse intege, kuko yakomeje gukora ikizamini buri munsi, iminsi itanu mu cyumweru, mu gihe cy’imyaka itatu.

Nyuma yo gukomeza gutsindwa, yagabanyije umuvuduko we akajya akora kabiri mu cyumweru. Nyuma yo kugerageza inshuro 860, amaherezo yatsinze ikizamini cyanditse, ariko yari asigaranye ihurizo ry’ikizamini ngiro.

Icyakora, noneho byamutwaye izindi ncuro icumi kugira ngo atsinde ikizamini ngiro, bituma agerageza byose hamwe biba inshuro 960, mbere yuko abona uruhushya rwe mu 2010, ubwo yari afite imyaka 69.

Kumaramaza kwe, nubwo yakoresheje amadolari arenga 11,000 muri icyo gikorwa, byatumye icayamamare mu gihugu cyose, ndetse arimu ku ishuri rye ryigisha gutwara ibinyabiziga bari bamaze imyaka myinshi bareba urugamba rwe, bishimiye intsinzi ye bamuha indabyo.

Si ibyo gusa kandi, kuko uruganda rukora imodoka rwo muri Koreya y’Epfo, Hyundai rwamuhaye imodoka nshya mu rwego rwo gushimangira kwihangana kwe.

Icyakora, haracyari impaka bamwe bibaza niba koko yari akwiye urwo ruhushya, cyangwa n’ubundi ari impuhwe bamugiriye.