World Cup 22: Portugal yatsinze Uruguay ihita ibona itike ya kimwe cya munani

World Cup 22: Portugal yatsinze Uruguay ihita ibona itike ya kimwe cya munani

 Nov 28, 2022 - 18:03

Bruno Fernandes yafashije ikipe y'igihugu ya Portugal gutsinda Uruguay mu mukino wa nyuma mu itsinda H.

Umukino w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Uruguay niwo wafunze imikino y'umunsi wa kabiri mu matsinda, ukaba ari umukino wabereye kuri Lusail Iconic Stadium usifurwa n'umunya-Iran Alizera Faghani.

Aya makipe yombi yo mu itsinda H yagiye mu kibuga nyuma y'uko Ghana yari yamaze kwisasira Korea y'epfo iyitsinda 3-2, bivuze ko Portugal na Ghana zari zifite amanota atatu naho Uruguay na Korea y'epfo zikagira inota rimwe.

Portugal yashakaga kugira amanota atandatu ngo ihite ikatisha itike ya kimwe cy'umunani, mu gihe Uruguay yashakaga kugira amanota ane ngo izashake itike ku mukino wa nyuma ifite ikizere kiri hejuru.

Portugal yihariye umupira cyane mu gice cya mbere ariko kurema uburyo bukomeye imbere y'izamu rya Uruguay bikagorana kubera ubwugarizi bwa Uruguay bwari buhagaze neza cyane.

Uruguay nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Portugal, yabonye uburyo bukomeye imbere y'izamu ku munota wa 36 aho Rodrygo Bentacur yazamukanye umupira akisanga arebana na Diogo Costa, ariko uyu muzamu umupira akawukuramo.

Uruguay yagiye yongera imbaraga mu kwataka izamu rya Portugal ariko amakipe yombi yakomeje kwigana arinda ajya kuruhuka nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'iyindi.

Mu gice cya kabiri Portugal yagarutse nta gucika intege ikomeza kwataka maze ku munota wa 54 Bruno Fernandes ahinduramo umupira, Cristiano Ronaldo agerageza kuwukoraho gato cyane umupira ujya mu izamu.

Cristiano Ronaldo yajijishije umuzamu wa Uruguay ku gitego cya mbere

Portugal yakomeje kwataka ishaka igitego cya kabiri, ari nako abasore ba Uruguay nabo bashaka amayeri mashya y'uko bakwishyura igitego. Ku munota wa 74 Maximiliano Gomez yohereza ishoti mu izamu rya Portugal ariko umupira ukubita ipoto uvamo.

Abanya-Uruguay bahereye aha botsa igitutu ikipe ya Portugal irwana no gukiza izamu ryayo mu gihe Uruguay yageragezaga uburyo bwose ngo ibone igitego cyo kwishyura.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana imbaraga kubona igitego bikomeza kugorana ariko ku munota wa 90 Portugal ibona penariti nyuma y'uko myugariro wa Uruguay yari akoze umupira n'intoki. Iyi penariti yatewe na Bruno Fernandes ayitera neza atsinda igitego cya kabiri cya Portugal.

Bruno Fernandes wari umaze gutsinda ibitego bibiri yagerageje gutsinda igitego cya gatatu mu minota y'inyongera, ariko ateye umupira ukubita ipoto uvamo.

Portugal yasoje uyu mukino ku ntsinzi y'ibitego bibiri ku busa bituma ihita ibona itike ya kimwe cya munani mbere y'umukino wa nyuma, aho izakina na Korea y'epfo.

Portugal yabonye itike ya kimwe cya munani