Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye imikino y'umunsi wa nyuma mu matsinda aho imikino yahereye mu itsinda A, amakipe amwe akajya muri kimwe cya munani mu gihe andi yamaze gutaha.
Umukino wari utegerejwe na benshi cyane cyane abanyafurika ni umukino wahuje ikipe ya Senegal na Ecuador kuri Education City Stadium aho Senegal yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo ikomeze, mu gihe Ecuador yo yasabwaga kunganya byonyine.
Senegal yatangiye uyu mukino irusha Ecuador guhererekanya umupira ariko nyikoreshe neza imipira yabonaga imbere y'izamu rya Ecuador, ahubwo bikarangira iyipfushije ubusa.
Ku munota wa 44 nibwo Ismaila Sarr yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina rwa Ecuador maze akorerwa ikosa, umusifuzi Clement Turpin ahita atanga penariti kuri Senegal.
Iyi penariti yatewe na Ismaila Sarr wakoreweho ikosa ndetse akayitera neza, yatsinze igitego cya mbere cya Senegal maze bajya no kuruhuka ari icyo gitego kibonetse gusa.
Mu gice cya kabiri abasore ba Ecuador bagarutse bafite gahunda yo kwishyura igitego maze Moise Caicedo atsinda igitego cya Ecuador ku munota wa 67 ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Mu gihe abafana ba Senegal bari batangiye kwifata mapfubyi, Senegal yahise ibona kufura ku munota wa 70 iterwa na Idrissa Gana Gueye maze umupira ukorwaho na Pervis Estupinan usanga Kalidou Koulibaly ahagaze neza ahita atsinda igitego cya kabiri cya Sudan.
Senegal yabashije gusezerera Ecuador igera muri kimwe cya munani
Ikipe y'igihugu ya Ecuador yakomeje kurwana no kwishyura igitego cya Senegal ariko umukino urinda urangira itsinzwe 2-1 ndetse inarokotsd bumwe mu buryo bukomeye bwa Senegal.
Ku rundi ruhande kandi kuri sitade Al Bayt hari hati kubera umukino wasifuwe na Bakary Papa Gassama aho Ubuhorandi bwasabwaga gutsinda Qatar bugasoza buyoboye itsinda.
Abahorandi bakoze ibyo basabwaga batsinda Qatar ibitego bibiri ku busa, byatsinzwe na Cody Gakpo wahawe umupira na Davy Klassen, ndetse n'igitego cya Frenkie De Jong.
Ibi bivuze ko Ubuhorandi bwabaye ubwa mbere n'amanota arindwi, Senegal ikaba iya kabiri n'amanota atandatu, Ecuador iba iya gatatu n'amanota ane, naho Qatar yakiriye irushanwa iba iya nyuma aho nta nota na rimwe ifite.
Ububorandi buzahura n'ikipe iraba iya kabiri mu itsinda B, mu gihe Senegal izahura n'ikipe iraba iya mbere mu itsinda B aho amahirwe menshi ari Ubwongereza bazahura muri kimwe cya munani.
Cody Gakpo niwe watsindiye Ubuhorandi
