Nantambu, wari umwe mu babyinnyi bemewe bagize igitaramo, yafashwe nyuma yo kwinjira ku rubyiniro atunguranye afite n’ibendera ryanditseho amagambo “Sudan” na “Free Gaza”. Iri bendera ryari rifite ubutumwa bugaragaza impagarara ziri mu bihugu byombi, ariko ntiryari ryemewe na ba nyir’igitaramo cyangwa abategura ibitaramo bya Super Bowl.
Inzego z’umutekano zavuze ko Nantambu yarenze ku mabwiriza yari yahawe nk’umukozi wemewe, maze agahitamo gutanga ubutumwa bwe bwite mu buryo bushobora guteza ikibazo cy’umutekano, dore ko igitaramo cyanyuraga kuri televiziyo z’isi yose kandi cyitabiriwe n’abantu ibihumbi.
Abashinzwe umutekano bahise bamukuraho bamuvana ku rubyiniro, mbere y’uko afatirwa ibihano birimo no gufungwa mu gihe hakomeje gukorwa iperereza ku by’iki gikorwa. Nta bantu bandi baravugwa ko bafatanyije na we.
Iki gikorwa cyakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bafana babonaga Nantambu nk’intwari itinyutse kuvuga kuri bwicanyi n’intambara zibera mu bice bya Gaza na Sudan, mu gihe abandi bamunenze bamushinja gushaka kwiyamamaza mu buryo butemewe no gushyira umutekano w’abandi mu kaga.
Mu gihe igitaramo cya Super Bowl cyaberaga muri Levi’s Stadium i California, cyari kimaze kurushaho gufatwa nk’ikirango cy’ubusabane, umuziki n’ubucuruzi, kuri Nantambu we byari umwanya wo kuvuga kuri politiki, ibintu abategura batateganyaga.
Inzego zishinzwe umutekano zatangaje ko zizakomeza gufatanya n’abategura ibitaramo bikomeye mu kongera ingamba zo gukumira ibikorwa nk’ibi mu bihe biri imbere.
Umwe mu babyinnyi mu gitaramo cya Kendrick Lamar, yaje ku rubyiniro afite ibendera ritemewe
Kendrick Lamar we yakoze igitaramo mbaturamugabo muri Super Bowl Halftime Show
