Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Sven-Goran Eriksson yasezeye ku bakunzi b’umupira w’amaguru bwa nyuma anavuga uburyo yifuza ko abantu bazajya bamwibuka anavuga ko yashimishijwe no kugira uruhare mu mupira w’Abingereza.
Eriksson w’imyaka 76, ni uturuka muri Sweden akaba arwaye kanseri idashobora guhabwa ubuvuzi ubwo aribwo bwose kuko yamaze gukwirakwira mu mubiri we.
Eriksson yagize ati: “Nagize ubuzima bwiza, ntekereza ko twese dutinya urupfu,ariko ubuzima ni urupfu.
Yakomeje agira ati:“Tugomba kwiga kubyakira uko biri, yari umuntu mwiza, ndizera ko nzibukwa nk’umuntu mwiza wagerageje gukora ibishoboka byose ngo ngire aho ngeza umupira w’amaguru.
Yakomeje agira ati:”Ndabashimira mwese kubintu kubyo mwankoreye, abatoza, abakinnyi n’abafana byari byiza, kandi mbifurije kugira ubuzima bwiza “.
Uyu mu nyabigwi muri ruhago yanatoje andi makipe akomeye arimo As Roma, Manchester city, Lazio Roma, Leicester city n'izindi nyinshi.