USA yongeye kwinjira mu ntambara ya M23 na FARDC|Ibigenzwe ku rugamba

USA yongeye kwinjira mu ntambara ya M23 na FARDC|Ibigenzwe ku rugamba

 Feb 18, 2024 - 12:15

Amerika yongeye gusaba Leta y'u Rwanda guhagarika ubufasha iha M23 by'umwihariko misile karundura, ari nako yasabye DRC kureka gukorana na FDLR| Mu gihe ikibuga cy'indege cya Goma cyarashweho ibibombe, i Mwese bikomeje kudogera.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yasabye umutwe wa M23 guhagarika bwangu intambara bahanganyemo n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, ndetse isaba n'u Rwanda guharika ubufasha baha uyu mutwe 

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu, Amerika yavuze ko u Rwanda rwahaye M23 misile zihanura indege, bityo zikaba ziri kwibasira abaturage, iby'izi misile kandi, yasabye na DR-Congo guhagarika kuzikoresha.

Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Amerika Matthew Miller, yagize ati " Dusabye M23 guhagarika imirwano aka kanya no kuva mu birindiro byayo biri mu nkengero za Sake na Goma nk'uko bijyanye na gahunda  za Luanda na Nairobi."

Matthew Miller Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri Amerika

Muri iri tangazo kandi, basabye Kinshasa guhagarika imikoranore na FDLR. Hagati aho, urujijo rukomeje kuba rwinshi ku warashe ku cyibuga cy'indege cya Goma, aho ku munsi w'ejo ibisasu byituye kuri iki kibuga hagambiriwe indege za gisirikare ariko hakaraswa iza gisivire bikozwe na dorone nk'uko Leta ya Congo ibivuga.

Ku mirongo y'urugamba, kuri uyu wa Gatandatu, impande zose zongeye gusakirana mu bice birimo: Mweso, Bashali na Mokoto muri Teritwari ya Masisi. Nubwo nta makuru menshi avuga kuri iyi mirwano, ariko impande zegamiye kuri Leta, zivuga ko FARDC hari ibice yigaruriye muri Sake, aho M23 yari imaze iminsi igenzura.