Umuhanzikazi Zuchu yavuze ko bigoye cyane kuba mu rukundo n’umuntu w’icyamamare nka Diamond Platnumz kuko abantu bose baba bamushaka kandi ngo ari n’ubwa mbere akundanye n'umuntu uzwi, gusa ngo yamwigishije ibintu byinshi.
Icyakora Zuchu yemera ko gukundana na Diamond byamwigishije ibintu byinshi ndetse nubwo batandukana, yizera ko abantu bamuri hafi bafite ubushobozi bwo kumugira inama yo kugana mu nzira nziza.
Zuchu ibyo yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru mbere yo kwerekeza mu gitaramo cye cyo kumenyekanisha Album ye “Peace & Money” aherutse gushyira hanze.
