Uyu mugabo yabikoze abinyujije mu gushinga itorero rye yise 'Isezerano rya nyuma' yashinze, nyuma y'isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti mu mwaka 1991, byibuze akaba yaramaze imyaka irenga 30 ayobya abantu.
Sergei nyuma yo kuva mu kazi yakoraga ko gucunga umutekano wo mu muhanda yakanguriye abashakaga kwinjira muri iri dini rye kuza gutura mu gace kitaruye ka Krasnoyarsk mu Majyaruguru ya Siberia.
Uyu mugabo yabwiraga abayoboke be ko badakwiye gukoresha amafaranga, kwivuza, kunywa inzoga ndetse no kurya inyama akavuga ko indwara ari ibihano Imana yahaye abantu badakijijwe.
Sergei Torop atabwa muri yombi yari kumwe n'abandi bakoranaga nawe Vladimir Vedernikov ndetse na Vadim Redkin, hakaba harifashijwe indege za gisirikare kuko yasaga nk'uwubatse ubwami bwe ndetse bwagenderaga ku mategeko ye.
Inyigisho za Sergei Torop zari zaratwaye benshi biyemeza kumuyoboka
Mu gace ka Novosibirsk Sergei Torop yari umuntu wubashywe
