Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ruri gutabarizwa

Uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ruri gutabarizwa

 Aug 30, 2024 - 14:40

Abakurikiranira hafi ibibera mu ruganda rw’imyidagaduro Nyarwanda, batangiye gutabaza inzego zibishizwe ko bakurikiranira hafi ibikomeje gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakabyita ‘gutwika’.

Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakomeje kubera inkundura y’abaterana amagambo, basebanya, ndetse no kwibasirana bya hato na hato mu mvugo zuje urwango nyamara bamwe bakabyita ko ari ugutwika byo muri ‘showbiz’.

Ni ibintu byatangiye abantu bagira ngo biroroheje nyamara uko iminsi igenda yicuma birushaho kugenda bihindura isura, ndetse bamwe bakavuga ko ibi ari byo usanga bigeze ku rwego aho umuntu agirira nabi undi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ni inkundura ahanini usanga yiganjemo izina ry’umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat, aho avuga ko mu ruganda rw’imyidagaduro harimo abantu bamwanga, bamugirira ishyari, ndetse bamwe bashatse kumwica mu myaka ine ishize arabananira, nyamara ariko akavuga ko abo bamwanga harimo abo yafashije kugera aho bari ubu.

Aya makimbirane yageze aho Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, asaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, kureba niba ibiri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga bitagize icyaha, nubwo nyuma yaje kwigarura akavuga ko RIB atari ngombwa ko yabizamo, ahubwo bashaka ubundi buryo byakosorwamo.

Ibi Minisitiri Utumatwishima yabivuze ashingiye ku kuba Yago yari amaze iminsi akoresha amagambo n’imvugo bidakwiye, gusa nyuma yaje kubisabira imbabazi.

Kuri ubu birasa n’aho ibi bintu bikomeje gufata indi ntera, nyuma y’aho Yago yashyize hanze amashuhso y’urukozasoni ya Djihad arimo kwijijisha, ndetse nawe mu itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ntiyigeze ahakana ko ari aye koko.

Kugeza ubu kandi Yago yatambukije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryakeye avuga ko abaye avuye mu Rwanda yerekeza muri Uganda, avuga ko ahunze agatsiko k’abantu bashaka kumwica kuva mu myaka ine ishize.

Nyuma y’uko atangaje ibi, bamwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro bagaragaje ko aho ibintu bigeze bimaze kurengera, bavuga ko ibintu bitakiri ‘showbiz’ nk’uko abantu babitkereza, ndetse bamwe basaba ko inzego zibishinzwe zabikurikirana.

Alex Muyoboke uri mu bamaze igihe kinini muri uru ruganda rw’imyidagaduro, agaragaza ko ibiri gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga bitakiri ‘showbiz’ nk’uko abantu babitekereza. Avuga ko ubu uru ruganda rusigaye rwuzuyemo amatiku n’amashyari, ndetse kuri we akaba yumva inzego zibishinzwe zikwiye kugira icyo zikora amazi atararenga inkombe.

Dj Pius kandi nawe yagize ati “Igihe kirageze ko ibi bintu byitwa gutwika no gutukana ku mbuga nkoranyambaga birangira imyanzuro ihamye igafatwa. Ababishinzwe niba badashaka kubikora tuzabyikorera. Ibi birakabije.”

Riderman nawe yunze mu rya Pius agira ati “Dukumbuye iminsi buri wese yaryaga atabanje kuryana na mugenzi we.”