Urubanza Drake aregamo Universal Music Group gushyigikira Kendrick Lamar rwongeye gushinga imizi

Urubanza Drake aregamo Universal Music Group gushyigikira Kendrick Lamar rwongeye gushinga imizi

 Aug 12, 2025 - 17:53

Nyuma y'uko mu 2024, Drake n'abamwunganira bareze inzu ishinzwe kureberera inyungu z'abahanzi yitwa 'Universal Music Group' gukabiririza indirimbo ya Kendrick Lamar yitwa 'Not Like Us' kandi badacana uwaka, ubu noneho urukiko rwashyize Drake n'abakunzi be igorora.

Urubanza hagati y’umuraperi w’icyamamare Drake n’inzu itunganya umuziki Universal Music Group (UMG) rumaze gufata isura nshya, nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta ya California rwemereye abanyamategeko ba Drake gutumiza Kojo Menne Asamoah, umwe mu bantu bifatwa ko bafite amakuru y’ingenzi muri dosiye y’ikirego cyo gusebya uyu muhanzi.

Drake arega UMG ko yateguye umugambi wo kumusiga icyasha no kumwangisha izina, binyuze mu kuzamura ku bushake indirimbo ya diss ya Kendrick Lamar yitwa “Not Like Us”. Avuga ko byakozwe hifashishijwe amayeri y’ibanga agamije kuyigeza ku rwego rwo hejuru, bigamije gusa kumuharabika mu ruhando rwa muzika.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, abunganira Drake bemeza ko Asamoah afite amakuru n’inyandiko bishobora kugaragaza ibikorwa byakorwaga mu ibanga, cyane cyane bijyanye n’amafaranga n’inyungu byatanzwe rwihishwa kugira ngo iyo ndirimbo izamurwe. Biravugwa ko ibyo bikorwa byakorwaga ku izina rya Ramon Alvarez-Smikle, umwe mu bayobozi ba UMG, kandi bishobora kuba byararenze ku mategeko agenga ubucuruzi.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, abunganira Drake bemerewe gukurikirana ayo makuru yose, bemeza ko ashobora kugaragaza gihamya y’uko UMG yagize uruhare mu gutuma “Not Like Us” yitirirwa kuba igikorwa gikomeye cy’umuco, mu kugira ngo basebye Drake.

Uru rubanza rwatangiye mu 2024, aho Drake ashinja UMG kumusebya no kurenga ku masezerano, akavuga ko iyi nzu yifashishije imbaraga zayo mu gukwirakwiza ibinyoma no kwamamaza indirimbo ya Lamar nk’iyakunzwe cyane.

Drake yongeye kubura umutwe mu rubanza aregamo Universal Music Group gutera ingabo mu bitugu mukeba we Kendrick Lamar