UR: Impamvu simusiga abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma bakeneye mudasobwa nka barumuna babo

UR: Impamvu simusiga abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma bakeneye mudasobwa nka barumuna babo

 Jan 12, 2024 - 21:46

Kwandika ibitabo no guhanga umurimo mu buzima bwo hanze bagiye kwinjiramo, biri muri bimwe abanyeshuri bari gusoza muri Kaminuza y'u Rwanda bavuga ko byagahereweho bahabwa mudasobwa nk'uko bari barabyijejwe, ariko bakaza guhakanirwa ku munota wa nyuma.

Mu gihe Leta y'u Rwanda n'Isi muri rusange bari kwihatira gukoresha ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, Minisiteri y'Uburezi mu Rwanda nayo ntiyatanzwe kuri iyo gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri abanza, ayisumbuye, amakuru ndetse na Kaminuza.

Ni muri uwo murongo kandi, abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda, bahabwa mudasobwa zigendanwa izizwi nka 'Laptop'. Mu myaka yabanje, Leta y'u Rwanda yatanze izi mudasobwa zo mu bwoko bwa 'Positivo' kuri aba banyeshuri, icyakora kubera uburyo zitakoraga neza, Leta yiyemeje kuzisimbuza izindi zo mu bwoko bwa Lenovo.

Izi mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo, zatangiye gutangwa muri Nzeri 2023 muri amwe mu mashami ya Kaminuza y'u Rwanda harimo, Nyarugenge, Musanze (Busogo) ndetse n'ahandi. Icyakora, bitewe n'ikibazo cyo kugurisha izi mudasobwa ku bari bazihawe, habayeho kuba bihagaritswe gato, kugira ngo hagire bimwe bivugururwa.

Ijambo rya Minisitiri ntatunguye abo mu myaka isoza

Ku 12 Mutarama 2024, nibwo igikorwa cyo gutanga mudasobwa cyongeye gusubukurwa, gitangirizwa muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere.

Nubwo Minisitiri yaje gutangiza iki gikorwa, ijambo rye, ryatumye abanyeshuri bo mu myaka isoza batanyurwa n'uko batazahabwa mudasobwa nk'uko abandi bazazihabwa. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere yavuze ko abanyeshuri bari gusoza nta mudasobwa bazahabwa

Kugurisha mudasobwa kubazihawe mbere, ubushobozi buke n'ibindi, biri mubyo yavuze ko bizatuma abari gusoza batazabasha kongera guhabwa mudasobwa. 

Impamvu abanyeshuri bari gusoza bumva bahabwa mudasobwa

Abanyeshuri basoza muri Kaminuza y'u Rwanda, bandika ibitabo aho biba ari ibitabo banditse mu gihe kirekire kandi barakoze ubushakashatsi bunyuranye, aho bifashisha mudasobwa mu gukusanya amakuru y'ingenzi haba kuri interineti ndetse n'ahandi hantu hatandukanye harimo nko mu baturage n'ahandi. 

Mbere yo kwandika ibyo bitabo kandi, bajya muri 'Internship' ibyo twakita nk'imenyerezamwuga, aho naho bakenera mudasobwa zo kwandika raporo. Uretse n'ibyo kandi, amasomo aracyakomeje, bakifashisha izo mudasobwa mu masomo asoza, dore ko Abanyarwanda bagira bati "Ibyanyuma bica amazuru."

Abanyeshuri bari muri Auditorium bo mu myaka isoza batunguwe n'umwanzuro wa Minisitiri 

Izindi ngingo aba banyeshuri bahurizaho kandi, baremeza ko ubuzima bwa mudasobwa butarangirira ku cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) kuko ngo bashaka no gukomeza kwiga ikiciro cya Gatatu (Masters), kandi ngo ibyo nta kabuza mudasobwa n'inyamibwa.

Ku rundi ruhande, bemeza ko ubuzima bagiye kwerekezamo, nabwo busaba kuba ufite igikoresho cy'ikoranabuhanga nka mudasobwa, kuko ngo bazifashisha bajya gushaka akazi ndetse no kukihangira.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza baciye umurongo ku ngingo yo kwihangira umurimo 

Mu gihe u Rwanda n'Isi byugarijwe n'ikibazo cy'ubushomeri, benshi muri abo banyeshuri bakaba bavuze ko izo mudasobwa bazifashisha mu kwihangira akazi.

Umwe utashatse ko amazina ye tuyatangaza, yagize ati "Ubwo turi gusoza, twatangiye gushaka icyo dukora. Nkange ndi umunyamakuru kuri radiyo, imashini nayifashisha mu kazi kange.

"Uretse nange kandi, hari n'abandi nzi hano, bakoresha telefone cyangwa se mudasobwa bagakorera amafaranga, harimo nk'abafotora bagakoresha mudasobwa batunganya amafoto, hari abakora serivisi z'irembo, ndetse hari n'abandika ku binyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. 

"Ubwo rero, urumva ko baramutse basoje kwiga bafite izo mudasobwa, bakora akazi kabo neza. Ikindi kandi, ntitwakirengagiza ko hari n'abanyeshuri basoza kwiga ariko bakaba batazi mudasobwa neza uko bikwiye, ubwo rero, bazifite, bahita babimenya bikazabafasha mu buzima bagiyemo."

Ku yandi mashami kuki babonye mudasobwa bakaba ari twe bagiye kuzima? 

Abandi banyeshuri ntibumva neza uburyo batahabwa mudasobwa, kandi hari abandi bari mu myaka isoza bazihawe mu mashami twavuze haruguru. Ikindi kandi, aba banyeshuri, bahamya ko baba bakorewe akarengane kuko ngo basinye amasezero.

UR-HUYE gutanga mudasobwa byarasubukuwe abo mu myaka isoza babwirwa ko batazazihabwa

Nkaho ibyo bidahagije kandi, bavuga ko kuba bagenzi babo bazihabwa, bo ntibazihabwe, byaba birimo akarengane.

Bamwe bajya kure kandi, bakemeza ko abo mu myaka isoza, ari bo bakeneye mudasobwa cyane kurusha abo mu myaka ibanza, kuko ngo abo mu wa mbere cyangwa mu wa Kabiri, bashobora no gukoresha izo mu kigo mu gihe abandi bazaba bari hanze ntaho bakura mudasobwa.

Ubuyobozi buti iki ?

Umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda, Kabagambe Ignatius, yatangaje ko ubuvugizi buri gukorwa, kugira ngo barebe ko abasoza nabo bazihabwa. Andi magambo y'ihumure, ni uko na Minisitiri w'Uburezi nubwo yahamije ko batazazihabwa, ariko yavuze ko bagiye kubyigaho.

Abanyeshuri bahagarariye abandi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, ku mbuga nkoranyambaga zabo cyane X, nabo bakaba bakomeje gukora ubuvugizi kuri iki kibazo.

Icyakora uko bigaragara, hashingiwe ku magambo ya Minisitiri ndetse n'ibyo umuvugizi wa Kaminuza yatangaje, hashoboka kuba hari ikizere ko abasoza bahozwa amarira.