Umutoza Adil Mohamed ushaka miliyoni 900 Rwf yamaze kurega APR FC

Umutoza Adil Mohamed ushaka miliyoni 900 Rwf yamaze kurega APR FC

 Nov 24, 2022 - 08:26

Umunya-Maroc Adil Mohammed umaze imyaka itatu atoza ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze kugeza ikirego muri FIFA arega iyi kipe yatozaga.

Tariki 14 Ukwakira 202 nibwo Adil Erradi Mohamed yahagaritswe n’ikipe ya APR FC bitewe n’umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe ndetse akibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

Ibi byatumye na kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel ajya mu itangazamakuru akamusubiza mu magambo atarimo kumwubaha ndetse na we bimuviramo ibihano aho bombi bahagaritswe iminsi 30.

Nyuma y’iminsi 10 yonyine, Adil yahise asubira uwabo muri Maroc ariko agenda avuga ko iyi kipe yamuhagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse ko azitabaza inkiko.

Iminsi 30 irangiye, APR FC yatumyeho uyu mutoza  ngo agaruke mu kazi ariko baramutegereza baraheba.

APR FC yifuje ko ikibazo cyarangira batagiye mu manza muri FIFA aho ishaka ko bumvikana bakagira amafaranga bamuha. Ni mu gihe Adil waherukaga kongera amasezerano muri APR FC y’imyaka ibiri yifuza imishahara yose yari asigaje muri APR FC, arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga APR FC ititeguye kwishyura.

Bivugwa ko APR FC yohereje intumwa ariyo Mupenzi Eto’o usanzwe ushinzwe isoko ry’igura muri APR FC akaba ari na we wamuzanye muri APR FC, aho yari agiye mu biganiro n'uyu mutoza ngo hashakwe uko ikibazo cyakemuka.

Bivugwa ko Eto’o wagiye mu mpera z’icyumweru gishize yageze muri Maroc mu Mujyi wa Tangier aho uyu mugabo atuye ariko akaba yanze kubonana na we, aho adashaka no kumubona.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM-Umwezi Adil Erradi Mohammed yemeje ko we na APR FC yatandukanye tariki 23 Ukwakira 2022, ndetse akaba yaramaze kugeza ikirego muri FIFA aho yifuza guhabwa ibihumbi 900 by'amadorari arizo miliyoni zisaga 900 mu manyarwanda.

APR FC ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irebe ko ikibazo cyakemuka bataburanye ariko umunya-Maroc we ntabwo ava ku izima kuko avuga ko yasuzuguwe.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019 kuva ubwo atwara ibikombe bya shampiyona bitatu bikurikiranye, ndetse yarimo ashaka n'icya kane kiri gukinirwa ubu.

Uyu mugabo kandi yafashije APR FC kumara imikino 50 idatsindwa muri shampiyona y'u Rwanda aho ntayindi kipe yari yabikora mu Rwanda.

Adil ntashaka imishyikirano na APR FC